Ni: -

Diane na Moise bararushinze

Nkuko byari bizwi na benshi tariki ya 31/12/2011 nibwo Moise yashyize Diane mu rugo.Nkuko dusanzwe tubigenza ku bandi bose,bamwe muri twe bitabiriye ibyo birori bidasanzwe.Muri make byose byagenze neza gusa umuntu utari uhari ntiyabyumva,byari ibintu byiza cyane.Ndumva buri wese yaharanira gutera iriya ntambwe kuko ni mugihe.Ubwo twahuriraga Tella vista buri wese yavuze aho ageze agera ikirenge mu cy'abandi nka ba Muke Joseph,Simon,n'abandi ndibuka ko hari abavugaga ko ari vuba,ese byaba bigeze he?.Umuntu nzi wambwiye ko ari vuba ni Deborah,abandi natwe dukomerezeho.

TARIKI YA 20/11/2011 UMURYANGO WA NYAKWIGENDERA NUWUMUREMYI J JACQUES WAHOZE AYOBORA EAV NTENDEZI WARASUWE

Nyuma y'iminsi myinshi hategurwa uko twasura Madam Nuwumuremyi Honoree ariwe mufasha wa Nyakwigendera J Jacques tariki 20/11/2011 byashyizwe mu bikorwa.Nkuko bizwi na buri wese waba yarize muri EAV ayiyobora yarangwaga n'ubunyangamugayo mu mikorere ye ya buri munsi nk'umurezi gutanga uburere yariyo ntego ye nyamukuru kuko uwataga uburere yaramukosoraga byintangarugero ibi ndetse n'ibindi byinshi byaduteye kugambira gusura umuryango yasize.

 

  Kureba amafoto yerekeye iki gikorwa  urasabwa gukanda aha hasi ugere kuri facebook (mu gihe usabwe  password na username ugomba kuzuzamo ibyo usanzwe ukoresha winjira  muri facebook yawe.)urahita ugera kuri ayo mafoto.

http://www.facebook.com/media/set/?set=a.2368436653750.2121203.1335471055&type=3

 

Nyuma y'imyaka itari mike tariki ya 03/07/2011 twarongeye turabonana ni ikintu kidasanzwe kandi ndumva buri wese wahagaragaye akwiye gushimirwa kuko ni ubwitange bukomeye ,gusa bufite umumaro munini cyane kuko bya byukije umubano n'ubusabane byaturangaga ubwo twiganaga kandi ndahamya ndashidikanya ko buri wese yongeye kwibona mu wundi,ntitugacike intege  kubera distance iri hagati yacu cyangwa kutabonana cyane,tujye duhamagararana,dusurane bityo turusheho kubaka umubano aba(za)dukomokaho n'abo  bazamenye uko twabanye maze badukurikize.

DORE BAMWE MUBO TWIGANYE WASANGA UTABIBUKA!!!!!!!!!!

Macumu
Macumu

  Uyu musore mubona yiga muri KIST mu mwaka wa gatanu akaba  ariwe rukumbi dufatanyije umwuga ( COMPUTER ENGINEERING&IT) turabona bachelor degrees muri uyu mwaka niyo mpamvu ubu turimo gukora ibishoboka byose ngo dusoze neza.



 

Valentine
Valentine

  Uyu ni Kiwi  yarangije muri  muri ISAE  BUSOGO,mu byerekeye ubuvuzi bw'amatungo.

     

 

Adorate
Adorate

Uyu yiga muri UNR ngirango ni muri agri nawe ntiyari yorishye yari umwe mu bakobwa bari strong  mu by'amasomo.

Rwunguko
Rwunguko

Yiga muri KIST muri Civil Engineering & Environmental Technology,umwaka ni uwa gatanu ,aritegura kubona   bachelor degree muri uyu mwaka  akazaba amaze imyaka itanu  iyiharanira.

Shaggy
Shaggy

Uyu mureba ni Shaggy ariko ubu yabaye umusani(star) hano muri KIST azwi ku izina rya (sister Natha)akaba arangije muri technology y' ibiryo.

aragira ati : "ewana kabisa ubu turangije urugamba rwo kuba abalicencier

igisigayi ni ukurwana n'ubuzima".

Phocas
Phocas

Nshuti,muramubona bamwita Phocas ari muri KIST,yiga ibijyanye na food science and Technology uretse kwitegura kubona licence ubu yibitseho  umukandara wa marron mu byerekeye karate.

Birikunzira
Birikunzira

uyu ntawe utamuzi ni Shabani icyo  yari azwiho murakizi! ngirango yiga pharmacie muri NUR,kandi ngirango ni nawe  uduhagarariye muri pharmacie  ndahamyako ari representant  ufatika as usual.

Ladislas
Ladislas

Muramubona ni.......................... uyu nawe ntiyari yoroshye  ,uwakenera amakuru yabaza Mutondo Kamundala Jean Claude ,ku bugenge yari mubi,ubu yiga NUR mu by'imirima nkuko inzobere muribyo zivuga ,niba akibasha kuba  muri legio MARIYA simbizi.

Eugenie
Eugenie

Nkuko bigaragara uyu niwe twitaga "Umuzungu"  tucyigana  kumva ibyigwa byari ibintu bye ,kandi ndahamya ko n'ubu akigerageza. yiga muri NUR ,mu bijyanye n'ibinyabuzima(Biology).

Mbazabandi
Mbazabandi

Uyu ni mbazabandi Laurent yiga NUR abarizwa muri chemistry niko nibwirako ,kuko numvisheko mu bo rtwiganye bari UNR ariwe waba yarakomeje chimie.

Donatien
Donatien

Uyu musore arabarizwa muri KIST yiga muri computer science mumwaka wa kane nijoro.  ubu nawe  ararangiza uyu mwaka.

 

Chimiste
Chimiste

Uyu ni chimiste,ubu yagiye ku yaprika mu bijyanye  n'ubuhinzi muri UNR ,ngirango arimo abusoza,ubu mu murima  avugako ariho amara igihe kinini nkuko niyphoto ibigaragaza,wasanga yiga muri branche ya orthoculture(ubuhinzi bujya n'ibyo kugira nature nziza) .simbizi neza ariko  ni umuhinzi byo mbfitiye gihamya.Njye mbona bataragera ku isomo ryo kwambara bote buri baryiga barimo barangiza ntawamenya.

 

 

 

 

Louise
Louise

Yabonetse nyuma y'iminsi myinshi ,nkuko internet ibigaragaza yiga muri RTUC.

Nyirandorimana
Regine

Uyu muramuzi mwese ni Regina Mundi akaba amashuriye yarayaminurije muri ISAE Busogo,murabonako akeye.

Muke J.
Muke J.

Uyu mugabo waba uzi amakuru ye? ni Joseph urebye mu mafoto uramubona ari kumwe nu urugo rwe ndetse ubu ya nibarutse umwana.